Mixtape.
"Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (C.I.E.I.K)" is a musical, voluntary and non-political organization and any person can become its member without any discrimination based on grounds of sex, origin, race and belief. Founded in 2006 and granted its legal status in 2008 by the Ministerial order No 26/11 of 11/02/2008. CIEIK aims in general to promote the music in Rwanda and is especially committed to: • Raise up the level of different styles of songs in Rwanda, starting from the Rwandan traditional music to the Rwandan modern and international music; • Promote musical talents of members in singing and using modern instruments; • Give to the Rwandan public the repertoire of songs of different times from different countries; • Teach the music to children in all school levels; • Organize high class concerts; • Promote social works; • Encourage cooperation between the Rwandan musical groups and the foreign musical groups with the purpose to promote the music in Rwanda.
0
  • No products in the cart.
KIGALI INTERNATIONAL CHOIR/Uncategorized /Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yakoze igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli – AMAFOTO

Blog

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yakoze igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli – AMAFOTO

Abaririmbyi babigize umwuga bibumbiye muri Choeur International, bakoze igitaramo gikomeye cyo gufasha abakunzi babo kwinjira mu minsi mikuru by’umwihariko Noheli baboneraho gutangaza ibitaramo bibiri bateganya umwaka utaha wa 2025.

Ni igitaramo cyabereye muri Marriot Hotel ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’ingeri zitandukanye haba mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta, abikorera, abaturage basanzwe ndetse n’bakristo mu madini atandukanye.

Bamwe mu bashyitsi bitabiriye iki gitaramo, harimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana; abari bahagarariye Chorale Inyange za Mariya, Christus Regnat, Bright Five Singers, abaturutse muri Ambasade zitandukanye n’Abapadiri baturutse hirya no hino mu gihugu.

Umwihariko w’iki gitaramo cyaryoheye benshi, ni uko nyinshi mu ndirimbo zaririmbwe zahimbwe n’abaririmbyi ba Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali hakiyongeraho izindi nke zakozwe n’abandi batari abaririmbyi b’iyi Chorale.

Baririmbye mu njyana zitandukanye ndetse n’ubutumwa butandukanye mu ndirimbo baririmbye nk’izurukundo, izo guhimbaza Imana, iza-Classic…

Ni inshuro ya 16 Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali ikoze igitaramo kuva yashingwa aho bijeje abakunzi bayo ko mu mwaka utaha bazakora ikindi gitaramo kuri 14 Ukuboza 2025 ndetse bakaba bazakora ikindi gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana kuri 14 Gashyantare 2025.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr. Olivier Kamana, yashimiye byimazeyo Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali ku bwo gutegura igitaramo cy’akataraboneka cyasusurukije abakunzi b’umuziki w’umwimerere. Ati “Biragarara ko byabatwaye igihe kirekire ngo mutunezeze, turishimye cyane kandi tuziko hari ibindi byiza muri kudutegurira.”

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, ni umuryango ufite ubuzima gatozi wavutse mu 2006 ubona ubuzima gatozi mu 2008. Ni umuryango uririmba kandi ukanacuranga.

Uyu muryango wazamuye urwego rw’imiririmbire mu Rwanda, aho wagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East African Community) cyane cyane ko umwe mu bagize uyu muryango ari we watanze ururirimbo (melody) rw’iyi ndirimbo.




Choeur International et Ensemble de Kigali yakoze igitaramo cya 16 kuva yashingwa




Iyi Korali yahise iboneraho gutangaza ibitaramo bibiri iteganya mu mwaka utaha wa 2025

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’umuziki uryoheye amatwi bacurangiwe

Written By: Ciek

No Comments

Leave a Reply