Choeur International igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza igikombe begukanye na Noheli
Abaririmbyi babigize umwuga bibumbiye muri Choeur International bageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo cyabo bise “Christmas Carols Concert”, mu rwego rwo kwizihiza igikombe baherutse kwegukana no gufasha abaturarwanda kwitegura kwizihiza Iminsi Mikuru isoza umwaka irimo na Noheli. Ni igitaramo ngarukamwaka basanzwe bakora mu rwego rwo gusabana n’abakunzi babo. Imyaka ibiri yari ishize batabataramira, ahanini biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa bya muntu. Buri mwaka iki gitaramo bagiha umwihariko, kigahuzwa no gufasha abakristu kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu, kwishimira ibikorwa baba bagezeho n’ibindi. Iki gitaramo cyabo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18hoo) kuri Lemigo Hotel. Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’iyi korali, Safari Jean Claude yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kwishimira igikombe begukanye, no gufasha abantu kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo, umwana w’Imana. Tariki 27 Werurwe 2022 nibwo begukanye igihembo mu marushanwa yahuje korali zo muri Afurika zitabiriye Iserukiramuco ry’indirimbo rya ACGC2022 (African Choral & Gospel Championship) ryaberaga mu Rwanda, aho ryari ryakiriwe na Chorale de Kigali ryitabiriwe n’amakorali 15 yo muri Afurika. Avuga ati “Harimo kwishimira kiriya gihembo twegukanye, ndetse no gusangiza abanyarwanda iki gitaramo cya Noheli dusanzwe dukora ngarukamwaka.” Yavuze ko imyaka ibiri ishize ya Covid-19 yababereye umwanya wo guhimba indirimbo, gukora ibikorwa by’urukundo, no kwakira abanyamuryango bashya. Ati “Ntabwo twabashije kugikora (Mu myaka ibiri ishize) kubera ikibazo cya Covid-19, ntabwo ibitaramo byari byemewe, ariko twagiye tubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.” Akomeza ati “Nta ngaruka nini Covid-19 yagize kuri twe. Nta n’ubwo twigeze dutakaza abakunzi ba chorale cyane, ahubwo byaduhaye n’imbaraga zo gukora cyane kuko twagiye tununguka abaririmbyi benshi cyane batandukanye b’abahanga cyane.” Claude avuga ko mu gihe cya Covid-19 hari indirimbo bashatse baraziga, zirimo izisanzwe zizwi n’izindi ubundi zigoye kuzimenya mu majwi ziririmbwamo. Ati “Twarazize turazimenya binakomeye ku rwego rwo hejuru. Ntabwo twahise dukora ibikorwa cyane, ariko muri iyo myaka ibiri ya Covid-19 twagiye twiyubaka cyane.” Uyu mugabo avuga ko iki gitaramo bagiye gukora bagihaye umwihariko w’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, kandi zitanga ubutumwa butandukanye. Avuga ko ibyinshi bazagaragaza muri iki gitaramo, ari ubumenyi bavomye mu irushanwa ry’amakorali bitabiriye muri Werurwe. Ashimangira ko imyiteguro igeze kuri 95% ‘kugira ngo igitaramo kibashe gukorwa’. Kwinjira ni 20,000 Frw muri VVIP, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 5,000 Frw ahasanzwe. Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya cumi na kane (14), kizaba cyiganjemo indirimbo zuje ubuhanga mu majwi no mu njyana binyuze umutima. Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008. Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali, mu Karere ka Nyarugenge. Igizwe n’abaririmbyi b’abahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda n’i Mahanga. Nyuma yo kwegukana igikombe, Chorale Choeur International igiye gukora igitaramo ngarukamwaka cya 14 Iyi korali ivuga ko iki gitaramo kizahurirana no kwishimira igikombe baherutse kwegukana UMVA HANO CHOEUR INTERNATIONAL DE KIGALI BARIRIMBA INDIRIMBO ‘SAY SOMETHING’ YA LAURA DORAN “> UMVA HANO ABA BARIRIMBYI BA CHOEUR INTERNATIONAL DE KIGALI BARIRIMBA INDIRIMBO YA NOHELI “>
No Comments