Choeur International yateguye igitaramo kizajyana n’umuhango wo Kwita Izina
Abaririmbyi bahuriye muri Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi Kwita Izina kizaba kuwa 31 Kanama 2023.
Iki gitaramo cyo Kwita izina kigiye kuba ku nshuro ya mbere kigamije gususurutsa abashyitsi benshi bazaba bari muri Musanze kubera igikorwa cyo Kwita Izina.
Kigamije kurata no kwamamaza ubwiza bw’u Rwanda, by’umwihariko gushishikariza kubungabunga no kurengera ibidukikije, guteza imbere muzika nyarwanda n’indirimbo gakondo zanogejwe mu majwi, kumurika impano nyarwanda muri muzika nk’ubwiza buranga u Rwanda kandi bukarangamirwa n’amahanga.
Igitaramo kizaba tariki ya 31 Kanama 2023 guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima mu Karere ka Musanze. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizamara amasaha atatu.
Muri iki gitaramo hazaririmbwa indirimbo nyarwanda za gakondo zisubiwemo mu buryo bugezweho n’izindi zo zo hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku isi. Hazaririmbwa indirimbo mu buryo bw’itsinda rigari (chorale) mu majwi ane.
Hazaririmbwa kandi indirimbo zitaka ubwiza bw’u Rwanda n’izishishikariza kurengera ibidukikije, kandi zishishikariza gusura u Rwanda, izicuranzwe mu buryo bugezweho, indirimbo z’abantu ku giti cyabo n’iziri mu ndimi zitandukanye kandi zo mu bihe bitandukanye.
Kwinjira mu myanya isanzwe ni 10.000 Frw , mu myanya y’icyubahiro 20. 000 Frw mu gihe abicaye imbere azaba ari 30.000 Frw.
Iki gitaramo kizatuma abanyamahanga barushaho gukunda u Rwanda muri rusange, n’Akarere ka Musanze by’umwihariko kuko bazaba bahaboneye ibyiza bidasanzwe bakesha umuzika uyunguruye, kandi unogeye amatwi.
Iki gitaramo kandi kizafasha Choeur International et Ensemble Instrumental gushyira mu bikorwa intego yayo yo gutegurira Abanyarwanda ibitaramo byo ku rwego ruhanitse.
Choeur International ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008. Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Choeur International yateguye igitaramo kizajyana n’umuhango wo Kwita Izina i Musanze
No Comments