Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali yakoze igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli – AMAFOTO
Abaririmbyi babigize umwuga bibumbiye muri Choeur International, bakoze igitaramo gikomeye cyo gufasha abakunzi babo kwinjira mu minsi mikuru by'umwihariko Noheli baboneraho gutangaza ibitaramo bibiri bateganya umwaka utaha wa 2025. Ni igitaramo cyabereye muri Marriot Hotel ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’ingeri zitandukanye haba mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta, abikorera, abaturage basanzwe ndetse n’bakristo mu madini atandukanye. Bamwe mu bashyitsi bitabiriye iki gitaramo, harimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier...